Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye mu muziki nka Kevin Kade, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye bwite, kandi mu bahanzi bazahurira ku rubyiniro yatangiye kugirana nabo ibiganiro harimo Ali Saleh Kiba wamamaye nka Ali Kiba banakoranye indirimbo.
Amakuru avuga ko Kevin Kade azataramira abanya-Kigali mu gitaramo cye bwite, gishobora kuba tariki 14 Gashyantare, ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka “Saint-Valentin”, kandi birashoboka ko iki gitaramo cye cyazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Kevin Kade yemereye InyaRwanda ko ari gutegura iki gitaramo cye bwite, ariko ibijyanye n’amatariki ndetse n’aho igitaramo kizabera bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Ati “Ntabwo turanzura aho kizabera, ariko ibiganiro bijyanye no gutaramana na Ali Kiba byaratangiye.”
Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe aherutse gusohora amashusho amugaragaza ari kumwe na Ali Kiba mu rwego rwo gushimangira indirimbo bakoranye. Kevin Kade, asobanura iyi ndirimbo nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’umunyabigwi mu muziki.
Kevin Kade ari mu muziki kuva mu 2019, ndetse shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze gushyiraho ibihangano 10, byagiye hanze kuva ku wa 30 Ukuboza 2019, aho bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 20.
Ni mu gihe uyu muyoboro we yawandikishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 200. Mu gihe cy'imyaka isatira itandatu ishize ari mu muziki, uyu muhanzi yagaragaye mu bitaramo byabereye hirya no hino mu gihugu.
Ndetse yabashije gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa Dubai abifashishijwe na Sosiyete Agakoni ya Batman, muri Uganda n'ahandi. Imbere mu gihugu, yabonye ibiraka byo kuririmba mu birori byateguwe n'ibigo binyuranye, anaririmba mu birori bya Sherrie Silver Foundation.
Ni umwe mu bahanzi bafashije The Ben gutaramira abarenga 9600 bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo "The New Year Groove" cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025.
Muri iyi myaka yose, bigaragara ko nta gitaramo cye bwite yigeze akora, bivuze ko icyo ari gutegura muri Gashyantare 2025 ari icya mbere azaba yiteguriye.
Uyu musore muri iki gihe yumvikana mu bitangazamakuru binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Sikosa' yakoranye na Element na The Ben, 'Munda', 'Amayoga' yakoranye na Kozze, 'Umuana' n'izindi.
Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wakoranye na Kevin Kade, yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.
Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.
Ariko kandi amaze gukorana indirimbo n’abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones, Sarkodie n’abandi.
Kevin Kade yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye bwite i Kigali nyuma y’igihe agaragara mu bitaramo by’abandi
Kevin Kade yavuze ko ari mu biganiro na Ali Kiba biganisha mu kuba bataramana mu gitaramo
2024, wabaye umwaka mwiza kuri Kevin Kade kuko yataramiye mu bihugu binyuranye
Kevin Kade aherutse gutaramana na The Ben mu gitaramo cye cyabereye muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ YA KEVIN KADE, THE BEN NA ELEMENT
TANGA IGITECYEREZO